Muri iki gihe, abantu benshi bo ku isi 
basenga Imana ku Cyumweru.
Ariko umunsi Imana iha umugisha 
kandi idutegeka kwibuka kweza  
ni umunsi w’Isabato (ku wa Gatandatu).
Ubwami bwo mu ijuru ntabwo ari 
ahantu abantu bashobora kujyanywa  
no kwizera Imana gusa no kujya mu 
itorero. Abizihiza umunsi w’Isabato ari yo 
kimenyetso Imana yahaye ubwoko bwayo 
ni bo gusa bashobora kujya mu bwami bwo mu ijuru.
Nkuko rwose indwanyi zizwi cyane, 
abanyapolitiki, n’abakire bapfuye, 
abantu bose barapfa maze bakabaho 
iteka mu ijuru cyangwa ikuzimu. 
Iyo twamaze kumenya ibi, tugomba 
gukurikira inzira igana mu bwami 
bwo mu ijuru ubwo Kristo Ahnsahnghong 
n’Imana Mama batwigishije, ari yo munsi 
w’Isabato muri Bibiliya.
“Wibuke kweza umunsi w’isabato.
Mu minsi itandatu ujya ukora, abe
ari yo ukoreramo imirimo yawe
yose, ariko uwa karindwi ni wo
sabato y’Uwiteka Imana yawe. . . .
Ni cyo cyatumye Uwiteka aha
umugisha umunsi w’isabato,
akaweza.”
Kuva 20:8–11
“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami,
Mwami’, si we uzinjira mu bwami
bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo
Data wo mu ijuru ashaka.
Matayo 7:21
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA 
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy