Amategeko yo mu Ngobyi ya Edeni, amategeko y’isezerano rya kera, n’amategeko y’isezerano rishya yashyizweho na Yesu, yose yashyizweho n’Imana kugira ngo ihe abantu ikuzo n’ibyishimo bihebuje mu gihe kizaza.
Muri iki gihe, Imana itwigisha binyuze mu bahanuzi benshi, harimo n’umuhanuzi Daniyeli, ko kurenga ku mategeko n’amategeko y’Imana bifatwa nko kwica amategeko, ubugome no kwigomeka.
Abizera b’Itorero ry’Imana bashyira mu mitima yabo inyigisho za Kristo Ahnsahnghong n’iz’Imana Mama, babategetse kutirengagiza n’inyigisho nto cyane y’Imana, ahubwo bagakora ibihuje na Bibiliya.
Kubera ko Yesu yashyizeho itegeko rishya, ndetse akaba yaratanze urugero rwo kurikurikiza, bizihiza iminsi mikuru irindwi incuro eshatu, hakubiyemo Isabato na Pasika.
Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, . . . Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, . . .
Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka.
Maze ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru, bizahabwe ubwoko bw’abera b’Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, . . .
Daniyeli 7:25–27
Naho namwandikira iby’amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk’ikintu cy’inzaduka.
Hoseya 8:12
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy