Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Imana yabanje guhishura imbaraga za Pasika, kandi itangaza Pasika binyuze ku Mategeko ya Mose, ibategeka kuyizihiza mu bihe byategetswe.
Nyuma yaho, abagize ubwoko bw’Imana bashimiwe kandi barindwa ibyago nyuma yo kwizihiza Pasika, kandi Yesu na we yizihije Pasika ari kumwe n’abigishwa be, abaha umugisha w’ubugingo buhoraho.
Kuva Pasika yakurwaho mu mwaka wa 325, amatorero yose yagiye yubahiriza imigenzo y’imana y’abapagani.
Ariko, abizera b’Itorero ry’Imana bazi akamaro ka Pasika, Imana yategetse ubwoko bwayo kwizihiza mu bisekuruza bizaza, binyuze mu nyigisho za Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, kandi bakayubahiriza.
Hanyuma umwami ategeka abantu bose ati “Nimuziririze Uwiteka Imana yanyu Pasika, nk’uko byanditswe muri cya gitabo cy’isezerano.” . . .
Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we.
2 Abami 23:21–25
Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ”
Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.
Matayo 26:18–19
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy