Impamvu abera bo mu Itorero rya mbere bari bafite kwizera gukomeye nubwo bahuye no kurenganywa n’imibabaro myinshi ni uko bamenye urukundo ruhebuje rwa Kristo binyuze mu gitambo cye ku musaraba no mu isezerano rishya kandi babwiriza ubutumwa bwiza, buri gihe bafite ibyiringiro by’ubwami bwo mu ijuru mu mitima yabo.
Umuntu wese ukora ubutumwa bwiza ngo yishimishe, ararambirwa kandi agacika intege vuba, ariko iyo dukora umurimo w’ubutumwa bwiza, tuzi neza ko Data Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama bikorera ibyaha byacu byose, tuba twuzuye umunezero n’ibyiringiro, nk’uko Intumwa Pawulo yabigenje.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Yohana 3:16
Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? . . .
cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.
Abaroma 8:35–39
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy