Niba twizera ubutumwa bwiza bw’isezerano rishya, tukamenya neza amategeko y’Imana kandi tukayubahiriza, dushobora guhabwa ubugingo buhoraho, tukaba abatambyi b’ubwami, kandi tukaragwa ubwami bw’Imana.
Byongeye kandi, amategeko y’Imana azatuyobora kuri Kristo Ahnsahnghong na Yerusalemu Nshya Mama wo mu Ijuru, atuyobore ku gakiza k’iteka.
Abahanuzi, harimo na Yesaya, batubwira ko kwizera ko kwizera ko “Tudakeneye gukurikiza amategeko y’Imana” byateje ibyago byinshi ku isi.
Abitondera amategeko y’Imana nk’uko yabitegetse bazabona umunezero, ibyishimo n’amahoro, mu gihe abatumvira amategeko y’Imana bazahura n’ibyago n’imivumo nk’imbuto z’ibitekerezo byabo.
“Nuko nimwumve mwa mahanga mwe, kandi mumenye ikibarimo wa teraniro we.
Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto z’ibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, n’amategeko yanjye bakaba barayanze.”
Yeremiya 6:18–19
Kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe
hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.
2 Abatesalonike 1:7–8
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy