Bibiliya n’abahanuzi bahamya ko impamvu Kristo azaza ubwa kabiri ko ari ukugira ngo arimbure urupfu, ni ukuvuga guha abantu ubugingo buhoraho, no kubajyana mu bwami bwo mu ijuru.
Uburyo bumwe rukumbi abantu, bakoze icyaha gikwiriye urupfu mu ijuru, bwo guhabwa ubugingo buhoraho ni ukurya no kunywa umubiri n’amaraso bya Yesu binyuze kuri Pasika, nk’uko byari bimeze mu myaka 2000 ishize.
Dukurikije ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko Imana yonyine ari yo ishobora gutegura umunsi mukuru urimbura urupfu iteka ryose, abayoboke b’itorero ry’Imana bizera Kristo Ahnsahnghong nk’Imana kandi bizihiza Pasika kuko ari We warimbuye urupfu binyuze kuri Pasika.
Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka,
Yohana 6:54
Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, . . .
kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. . . .
Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. . . .
Yesaya 25:6–9
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy