Satani yashutse abantu ngo abirukane mu ijuru bajyanywe ku isi kandi akomeje kuboshya kugira ngo batazongera gusubira mu bwami bwo mu ijuru.
Kubera iyo mpamvu, yakuyeho Isabato na Pasika kugira ngo abuze ubwoko bw’Imana kuyisenga, maze yinjiza imigenzo y’imana z’izuba nko gusenga ku Cyumweru na Noheri mu rusengero rw’Imana.
Eliya yatsinze abahanuzi b’ibinyoma 850 abinyujije mu gusenga Imana, kandi Yesu yanesheje Satani agira ati “Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.” Mu gihe cy’Umwuka Wera, Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama batwigishije ko dukurikije isezerano rishya, dushobora gukorera Imana yonyine kugira ngo tubabarirwe ibyaha maze dusubire mu bwami buhoraho bwo mu ijuru.
Ntimugakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cy’i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo. Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. . . . Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. Abalewi 18:3–5
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy